Twirinde indwara y'ubuganga yibasira amatungo n'abantu
Ibitaro by'Akarere bya Nyagatare birakangurira abaturage kurushaho kwirinda indwara y'ubuganga (Rift Valley Fever), indwara iterwa na virusi ikwirakwizwa n'imibu kandi ishobora kwibasira amatungo ndetse ikananduza abantu. Ni indwara ishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw'abantu no ku bukungu bw'abatunze amatungo, bityo kuyikumira bikaba ari inshingano za buri wese.
Indwara y'ubuganga yibasira cyane cyane inka, ihene n'intama, ariko abantu na bo bayandura. Akenshi abantu bandura binyuze mu gukora ku matungo arwaye cyangwa yapfuye, gukora ku maraso, ku birambu cyangwa ku bice by'amatungo yanduye. Bashobora kandi kwandura binyuze mu kurya inyama zidatetswe neza cyangwa kunywa amata adatetse. Nubwo bishoboka ko umuntu yanduzwa n'umubu, ubu buryo bwo kwandura bugaragara ku rwego ruri hasi ugereranyije n'ubundi.
Ku bantu, ibimenyetso bishobora kugaragara hagati y'iminsi ibiri n'itandatu nyuma yo kwandura. Birimo guhinda umuriro, kubabara umutwe, kubabara mu ngingo no mu mikaya, kuruka no kuzungera. Hari n'abagaragaza ibimenyetso bikomeye birimo kuva amaraso mu mazuru cyangwa kwituma umusarani urimo amaraso. Ku matungo, iyi ndwara ishobora gutera umuriro, kugabanuka k'umukamo, kuramburura no gupfa, cyane cyane ku matungo ahaka.
Abaturage barasabwa kwirinda gukorakora amatungo arwaye cyangwa yapfuye, kutarya inyama zitapimwe na muganga w'amatungo no kunywa amata adatetse. Ni ngombwa kandi gukuraho ibidendezi by'amazi, kwirinda imibu hakoreshejwe inzitiramubu n'indi miti yabugenewe, no kwihutira kugana ikigo nderabuzima igihe hagaragaye ibimenyetso by'iyi ndwara. Ku batunze amatungo, gukingiza amatungo ku gihe, kuyafuhirira no gutanga amakuru ku muganga w'amatungo igihe hagaragaye uburwayi cyangwa amatungo aramburura ni ingenzi mu gukumira ikwirakwira ryayo.
Ibitaro by'Akarere ka Nyagatare birashishikariza abaturage gukomeza gukorana n'inzego z'ubuzima n'iz'ubuvuzi bw'amatungo mu gukumira iyi ndwara. Umuntu wese ukeneye amakuru cyangwa ubufasha ashobora guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 (RBC) cyangwa 4675 (RAB).